UTUNTU N'UTUNDI

Tariki ya 8 Gicurasi ni umunsi w’ingenzi mu mateka y’isi ndetse no mu mateka ya Rwanda.

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Scotland bifatanyije n’igihugu mu masegonda 2 yo guceceka mu rwego rwo kwibuka isabukuru y’imyaka 80 y’Umunsi w’intsinzi ku mugabane w’u Burayi (VE Day), mbere y’uko hatangira ibibazo bibazwa Minisitiri w’Intebe,

Ku rwego rw’Isi: Umunsi wa VE Day (Victory in Europe Day)

Tariki ya 8 Gicurasi 1945, Ubudage bwashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, bityo intambara ya kabiri y’isi yose irangira ku mugabane w’u Burayi. Uyu munsi uzwi nka Victory in Europe Day (VE Day), ukaba wizihizwa buri mwaka mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi.

 Mu 2025, hizihijwe isabukuru y’imyaka 80 ishize intambara irangiye, aho habaye ibirori bikomeye mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’ahandi. Mu Bwongereza, Umwami Charles n’umuryango we bayoboye umuhango wo kwibuka, harimo no gushyira indabo ku mva y’umusirikare utazwi, ndetse hanabaye igitaramo cy’ishimwe i Londres.

Mu Rwanda: Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 8 Gicurasi 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje gukorwa n’ubugome bukabije. Ku munsi nk’uyu, Venuste Nyombayire, wari umuyobozi w’ahantu harererwaga impfubyi, yateguye ubwicanyi bw’abana b’impfubyi b’Abatutsi n’abakozi b’aho bari barokokeye, abicisha Interahamwe.

Ibindi byabaye kuri iyi tariki

8 GICURASI 1902: Ikirunga cya Mount Pelée cyaturitse muri Martinique, gihitana abantu barenga 30,000.

1980: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko indwara ya smallpox yacitse burundu ku isi.

1978: Abanya-Otirishe Reinhold Messner na Peter Habeler babaye abantu ba mbere bagerageje kuzamuka umusozi wa Everest batifashishije umwuka wa ogisijeni.

Umunsi mpuzamahanga

Tariki ya 8 Gicurasi ni n’umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge n’Umusaraba Utukura, wizihizwa mu rwego rwo guha icyubahiro ibikorwa by’ubutabazi n’ubugiraneza bikorwa n’izi nzego ku isi hose.

Iyi tariki ifite amateka akomeye, haba ku rwego rw’isi no mu Rwanda. Ni umunsi wo kwibuka, gusubiza amaso inyuma no gufata isomo ku byabaye, kugira ngo amateka mabi atazasubira.

RITHA
7 months, 3 weeks ago
IGIKORWA CYIZA CYANE
reply

Leave A Comment